Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) yagaragaje ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ababifashe nk’urugamba ku buryo bashoramo n’amafaranga, agaragaza ko nubwo badashobora kurutsinda kuko baba bakoreshwa n’indamu ariko atari ikintu cyo kujenjekera.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 ubwo yari mu nama ya Biro Politiki y’ishyaka PDI yabereye i Kigali.
Ni inama iba mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwibutsa abagize iryo shyaka uruhare rubi amashyaka ya politiki yagize muri Jenoside kugira ngo bihore bitanga isomo.
Sheikh Harerimana yagaragaje ko mu bice bigize Jenoside muri rusange kuyihakana no kuyipfobya ari kimwe muri byo kandi ko ku yakorewe Abatutsi hari abashyiramo imbaraga nyinshi ndetse ugasanga iteka hari uruhande ruvuga ukuri kwayo n’urundi rugamije kuyobya abatayifiteho amakuru ahagije.
Ati “Gupfobya Jenoside ku bajenosideri nyuma yo kuyikora ni inkingi kuri bo. Usanga hari ibihugu duturanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi birimo abantu bafite ingengabitekerezo yayo ku mpamvu z’ivanguramoko. Hari abantu batamika abandi iyo ngengabitekerezo bakayimira bikaba ikibazo ku gihugu cyacu.”
Yakomeje agaragaza ko abagira uruhare muri uko gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, baba bagerageza gushaka amaboko yo kuzaguruka mu Rwanda ngo basubukure umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi, aboneraho kubwira abayoboke ba PDI ko icyo atari ikintu cyo gukerensa.
Ati “Bavuze ko nta Jenoside izongera kuba ariko nyuma y’imyaka ingahe mu Rwanda irongera irahaba. Yakurikiwe no kuyipfobya ubu turacyahura na byo, nshaka kubabaza uko muri kubirwanya. Hashakwa abantu batandukanye bakishyurwa amafaranga ngo bayipfobye ku mbuga nkoranyambaga abandi bagategurirwa urugamba rw’amasasu none wowe munyamuryango wa PDI niba ubyumva ubikoraho iki? Nta ngabo usabwa gushinga kuko nturi Igihugu ariko urugamba rw’amagambo rwo warujyamo.”
Sheikh Harerimana yagaragaje ko ariko nubwo hari abashora amafaranga mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi badashobora gutsinda urwo rugamba.
Ati “Urugamba rwo kwishyurwa ngo umuntu yangize akenshi ntarutsinda kuko nta mutimanama wo kururwana aba ufite.”
Yongeyeho ko ikigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere atari ikintu cyo gukerensa ari uko hari ibitero abakiyifite bagiye bagerageza kugaba ku Rwanda ku buryo nta we ukwiye kubifata nk’ikintu cyoroshye.
Dr. Sumbiri Djuma uri mu bayoboke ba PDI yavuze ko nk’umubyeyi uruhare agira mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukujyana abana gusura ibice ndangamateka bibereka ukuri ndetse no kubereka itangazamakuru ritagoreka amateka ya Jenoside bakurikira kugira ngo bitabayobya nk’abantu baba batari bahari icyo gihe.
Ni mu gihe Uwase Saada we yakebuye ababyeyi bigira ntibindeba mu kuganiriza abana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakayababwira bayagoretse kuko bigira ingaruka cyane mu rugendo rwo kubaka ahazaza hazira urwango rwatuma Jenoside yakorewe Abatutsi isubira.

