Ishyaka PDI ryiyemeje gushyigikira Perezida Kagame mu matora ya 2024

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi-PDI ryatangaje ko rizashyigikira Perezida Paul Kagame mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024.

Iri shyaka ryabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 mu nama yaryo idasanzwe ya Biro Politiki.

Ni umwanzuro PDI ifashe nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame atangaje ko yiteguye kwiyamamariza indi manda mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

PDI mu itangazo yashyize hanze yagize iti “ Ishyaka PDI rimaze kumenya ko Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yemeye kuzatanga kandidatire mu matora y’umukuru w’lgihugu yo mu mwaka utaha wa 2024, rirashimira Nyakubahwa Paul Kagame kwemera ubusabe bw’Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kwiyubaka no gusigasira ibimaze kugerwaho mu iterambere ry’igihugu cyacu”.

Rikomeza rigira riti “Ishyaka PDI rishingiye ku cyemezo cy’Inama y’Inteko Nkuru yaryo yabereye i Nyandungu mu Mujyi wa Kigali mu gihe hategurwaga amatora y’umukuru w’lgihugu mu mwaka wa 2003, yemeje ko igihe cyose Nyakubahwa Paul Kagame azatanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika rizamushyigikira kugira ngo akomeze kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda ubusugire bw’lgihugu, guhesha agaciro Igihugu binyuze mu iterambere na demokarasi yumvikanyweho kandi itagira uwo iheza.”
Guhera mu matora ya Perezida ya 2003, PDI yagiye ishyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iri shyaka riri mu yasabye bwa mbere ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa mu 2015, hakavugururwa ingingo yakumiraga Perezida Kagame kwiyamariza indi manda.