Inama Rusange y’Ihuriro yaganiriye na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (MINEMA), inaganira na Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE)

Inama Rusange y’Ihuriro yaganiriye na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (MINEMA), inaganira na Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE)

Tariki ya 21 Werurwe 2024, ku cyicaro cy’Ihuriro, kiri mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yaganiriye kuri Politiki za Leta.

Inama Rusange yagiranye ikiganiro na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (Rtd) Maj. Gen. Murasira Albert. Ikiganiro cyibanze kuri “Politiki n’Ingamba z’Igihugu zo gukumira no kurwanya Ibiza mu Rwanda”. Minitiri Albert Murasira akaba yaragaragaje ko Politiki y’Igihugu y’imicungire y’ibiza yubakiye ku nkingi enye zikurikira :
• Kumenya no gusobanukirwa ibiza byugarije Igihugu ;
• Kongera imbaraga z’inzego zose mu micungire y’ibiza ;
• Gushora mu bikorwa byo kubaka ubudahangarwa ku nzego zose haba mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo ;
• Kongera imbaraga mu kwitegura, gutabara, gutanga ubutabazi bwihuse, bunoze ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ibiza.
Inama Rusange yatanze inama ko mu rwego rwo kwirinda ibiza, imbaraga nyinshi zashyirwa mu kwigisha abantu uburyo bwo kubyirinda no kubirwanya, aho kuzishyira mu guhangana nabyo kuko ari byo bihenze cyane.

Inama Rusange kandi yaganiriye na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin. Ikiganiro cyibanze kuri “Politiki n’ingamba z’Igihugu zo guteza imbere ubuzima mu Rwanda harimo no gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga”. Minisitiri Sabin Nsanzimana yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda dufite Abajyanama b’ubuzima 58,445, tukagira Posts de santé 1,160 ; ibigo nderabuzima 508 ; ibitaro by’Uturere 36 ; ibitaro byo ku rwego rw’Intara 4, n’ibitaro bikuru 8.
Yasobanuye ko mu rwego rw’ubuzima bagendera ku mahame yo Kuba umwe, Gutekereza byagutse, Kubazwa ibyo bakora no Kurengera ubuzima.

Minisitiri yashishikarije abanyarwanda gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya no kwirinda indwara zitandura (zishingiye ku iterambere) kuko ziri kugenda ziyongera, asaba Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki gufatanya na Leta muri uru rugamba. Yatanze inama zo gukomeza kwitabira gukora siporo no kwirinda ibisindisha.

Inama Rusange yashimye ko hari umurongo uhamye wo gukomeza kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima, kongera ibikorwaremezo byo mu rwego rw’ubuzima (amavuriro) no kubyegereza abaturage kugera ku rwego rw’Imidugudu.

Inama Rusange yishimiye ko icyizere cyo kubaho ku banyarwanda kigenda kizamuka, yiyemeza gukomeza gufatanya na Leta kugira ngo ingamba zihari zo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda zizagerweho.